Uyu mugani bawuca iyo bumvise induru ivuga ubutunguruza , ni bwo bavuga ngo:“Induru yabaye impomamunwa“ wakomotse ku mandwa y‘inkonjo umugabo Munanira wo mu Rukatsa( ingabo za Semugaza wa Ndabarasa) yarasiye urushyi ku munwa rwumirana na wo bari ku Muvumba ( Byumba); ahasaga mu mwaka wa 1800.
27 Apr 2023
Umugani: AKEBO KAJYA IWA MUGARURA
Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu witurwa ineza yagiranye imico myiza ye; ni bwo bavuga ngo: «Akebo kajya iwa Mugarura!» Wakomotse kuri Mugarura, ku ngoma itazwi neza ikirari.
27 Apr 2023
Umugani: KAMI KA MUNTU NI UMUTIMA WE
Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu yiyemeje kwihitiramo icyo bamwe bamubuza; ni bwo bagira bati « Kami ka muntu ni umutima we nimumwihorere».Wakomotse kuri Muhangu wo mu Mvejuru (Butare) ku ngoma ya Mibambwe Sekarongoro, ahasaga umwaka wa 1400.
5 Apr 2023
Umugani: BAMUTEREYE K’UWA KAJWIGA
Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu ufashe undi akamuniga akamunegekaza;ni bwo bagira bati “Bamutereye k‘uwa Kajwiga“ . Wakomotse kuri Kajwiga k‘i Munyaga mu Buganza( Kibungo); byabayeho ahasaga umwaka wa 1700.
24 Mar 2023
Scholarships zishingiye ku bushakashatsi mu Burayi, ukora uhembwa ndetse ukanahabwa impamyabumenyi
Uyu mugani Abanyarwanda bawuca iyo biyemeje cyangwa bagiye umugambi urimo ingorane; ni bwo bagira bati:“Agakurikiwe n‘abagabo ntikabasiga“. Wakomotse kuri Nyirarunyonga, igishegabo cy‘umusingakazi, cyari gituye ku Rugarika rwa Kigese na Mibirizi mu Rukoma( Gitarama) nko mu byo ku ngoma ya Yuhi IV Gahindiro; ahasaga umwaka wa 1700.
21 Mar 2023
Umugani: IMPAMBA ITAZAKUGEZA I KIGALI, UYIRIRA KU RUYENZI
Uyu mugani mu Kinyarwanda bawuca iyo bashaka guhuhura ibiri iyanga, cyangwa duke umuntu atunze. Nibwo bagira bati:“Impamba itazakugeza i Kigali, uyirira ku Ruyenzi“. Wakomotse ku ngabo z‘i Nduga zari ku Rugerero rwo ku Ibuye rihetse irindi rya Nyabugogo, ahayinga umwaka wa 1700.
21 Mar 2023
Umugani: IMANA IRUTA IMANGA
Uyu mugani Abanyarwanda bawuca iyo babonye umuntu uvuye mu mazi abira, nibwo bavuga ngo :“Imana iruta imanga“. Ni umwe n‘indi ibiri ivuga kimwe na wo:“Imana iruta imanzi“ kimwe na “Imana iruta ingabo“. Iyi migani yose yakomotse ku ngabo mu byishimo by‘Abanyarwanda, Imana imaze kubarokorera umwami, ahayinga umwaka wa 1700.
21 Mar 2023
Umugani: IBINTU NI MAGIRIRANE
Uyu mugani bawuca iyo babonye ineza yiturwa indi, ni bwo bavuga ngo : “Ibintu ni magirirane“ . Wakomotse kuri Sebantu wari umunyanzoga wa Mashira ya Nkuba ya Sabugabo umubanda, ahasaga mu mwaka wa 1400
15 Mar 2023
Umugani: BAMUKENYEJE RUSHORERA
Uyu mugani bawuca iyo bumvise umuntu bambuye twose cyangwa bamucuje agasigara iheruheru; ni bwo bavuga ngo: “ Bamukenyeje Rushorera“ . Waturutse i Burundi, ku ngoma ya Mutaga wa Mwezi , ahayinga umwaka wa 1700.
15 Mar 2023
Umugani: KWISHYURA INKA YA NYANGARA
Uyu mugani bawuca iyo babonye umwana cyangwa ndetse n‘umugore urizwa n‘ubusa akanga guhora; ni bwo bavuga ngo: “Arishyura inka ya Nyangara“. Wakomotse kuri Nyangara w‘i Kibirizi mu Muyaga n‘abana bo mu Mutende mu Nduga: ahayinga umwaka wa 1700.
7 Mar 2023
Umugani: BATEYE RWASERERA
Uyu mugani bawuca iyo babonye abantu basahinda, bateye imvururu ni ho bavuga ngo :“Bateye rwaserera „ . Wakomotse kuri Rwaserera w‘i Rusororo mu Rukaryi ( Kigali) ahagana mu mwaka wa 1700
1 Mar 2023
Umugani: ARIMO GISHEGESHA NTAVURA
Uyu mugani bakunda kuwuca iyo babonye ibintu bimeze nabi kubera kirogoya ibirimo. Ni bwo bavuga bati: „Arimo gishegesha ntavura „. Wakomotse kuri Gishegesha cya Bungura mu Bibungo bya Mukinga ( Gitarama/Muhanga) ahagana mu mwaka wa 1600.
1 Mar 2023
Umugani : AGENDA NK’ABAGESERA
Uyu mugani mu Kinyarwanda bawuca iyo babonye umuntu avuye mu bo bari kumwe akanyonyomba akagenda adasezeye, ni bwo bavuga ngo: „Agenda nk‘Abagesera“. Wakomotse ku munyabugesera witwaga Muganza, wiyahuye muri Cyohoha ( ikiyaga) i Bugesera ahayinga umwaka wa 1350.
1 Mar 2023
Umugani : ARIGIZA NKANA
Uyu mugani bawuca iyo hagize umuntu wangirira ikintu ku bushake nk‘aho atakizi, akakireba kikangirika, nibwo bagira bati:“Arigiza Nkana!“ Wakomotse kuri Nkana ya Rumanzi mu Cyingogo ( Gisenyi) ahagana mu wa 1600.
28 Feb 2023
IRIBURIRO KU INSIGAMIGANI : Ubuvanganzo nyemvugo
Iriburiro ku Ibirari by‘insigamigani, imigani n‘insigamigani. Umugani ni ipfundo ry‘amagambo atonze neza, gacamigani adutorezamo gukora iki cyangwa kiriya:mbese umugani ni umwanzuro w‘amarenga y‘intekerezo. Ikirari ivuga inkora y‘aho ikintu cyanyuze kigana aha n‘aha;ibirari rero bikaba amayira abakomotseho amagambo yabaye imigani banyuzemo igihe iki n‘iki ku buryo ubu n‘ubu, bigenze bitya na bitya, bikaba bitya na bitya. Naho insigamigani ni abantu babaye abagenuzi b‘imigani ubwabo cyangwa imvano zayo kimwe n‘ibindi rubanda bagenuriyemo bakabigira iciro ryayo nk‘inyamaswa, inyoni,imyururu n‘ibindi. Insigamigani nyirizina n‘insigamigani nyitiriro.
Host of Jimmy Mpano?
Claim your podcast to manage its listing and keep your show details accurate.
Pod Engine is an independent podcast discovery and analytics service and is not affiliated with or endorsed by this podcast. Artwork and show content belong to their owners. Full legal notice.