

- 3
- Episodes
- 2024
- First episode
About imigani.rw podcast
Kera habayeho ...
- Publisher
- imigani rw
- Category
- fiction
- Language
- rw
- Explicit
- No
- First episode
- 13 Aug 2024
- Latest episode
- 8 Oct 2024
Latest episodes
3 episodes in the feed.

8 Oct 2024
Impyisi n'imana
Impyisi yari hamwe n'izindi nyamaswa, maze irebye umurizo wayo isanga utameze nk'uw'izindi. Ako kanya ifata umugambi wo kuzajya kubaza Imana icyatumye iyiha umurizo mubi kandi udasa n'uw'izindi nyamaswa. Iryo joro ntiyasinzira; bucya yageze ku Mana. Irayibwira, iti "Nyagasani, ntiwambwira impamvu yatumye umpa umurizo utameze nk'iyindi ? Ese wabitewe n'iki?" Imana irayisubiza iti "Nyamara, ndasanga naraguhaye umurizo ugukwiriye. Ariko rero ubwo utawishimiye, ukaba ushaka urutaho, ndabanza nguhe icyo ukora maze nugaruka wagishoboye nguhindurire umurizo nguhe uwo wifuza. " Impyisi iremera. Maze Imana ishaka igisembe cy'intama, iragifata ikizirika ku gahanga k'iyo mpyisi. Iti "Ngaho genda; ntukore kuri iki gisembe, uze kukinzanira nimugoroba."Impyisi iragenda. Impumuro y'icyo gisembe iyitera ipfa. Irenze umusozi wa mbere amerwe aba arayishe. Ariko irihangana irakomeza. Igeze ku musozi wa kabiri, iba itangiye kukirigata. Ku musozi wa gatatu, amerwe aba arayirembeje itagishoboye kwihangana; iti "Hoshi! Izina ry'ubupyisi rirakampama! Urubwa ruruta ububwa. " Ako kanya cya gisembe ikimira bunguri. Nimugoroba igaruka ku Mana isoni zayishe, yabuze uko yifata. Imana iyibonye iti "Cya gisembe kiri he? " Impyisi irasubiza iti "Amerwe n'inzara byanyishe, ngiye gupfa ndakirya! " Imana iti "Nuko rero! Ubwo wakiriye, ntushobore kwihangana ngo ukigarure, wowe n'izindi mpyisi zose muzahorana iteka umurizo nk'uwo." Impyisi itaha ityo, ntiyongera kubaza Imana iby'umurizo wayo; igumana uwo yari isanganywe. Iraguha ntimugura. Impyisi itwaye igisembesembe

15 Sept 2024
Ikirura n'umwana w'intama
Umwama w’intama warashotse, ako kanya haza ikirura cyaburaniwe, cyuka ako gatama inabi. Ikirura: Urabona ngo urantobera amazi? Ubwo bugabo wihaye urabuzira! Umwana w’intama: Nyagasani, ntundenganye, dore aho nibereye hepfo hano. Ushatse kunywa wanywa ayo haruguru aho. Sinazanywe no gutoba amazi kandi singuteye icyugazi na gato. Ikirura: Wayatobye .. Ziba! N’undi mwaka warantutse! Umwana w’intama: Nkagutuka nte ntaravuka, ko n’ubu unduzi ndi ku ibere? Ikirura : Niba atari wowe, ni mukuru wawe! Umwana w’intama: Mukuru wanjye ntawe ngira! Ikirura: Nuko rero ni umwe muri bene wanyu, dore ko mwese munzira. Oya ye! Kereka nihoreye! Ikirura kegera ka gatama kiragashikuza, kikajyana mu ishyamba kukinopfora. Ugushungura ntakuburamo inkumbi.

13 Aug 2024
Impyisi n' ihene
Kera amapfa yarateye, izuba riracana, ibyatsi n’ibiti biruma, biragwengera, ibitungwa bibura icyo birya, ibintu biradogera, abantu bakajya guhaha aho imvura yagwaga. Hakabaho ihene, ikitwa Ruhaya. Ibwira izindi hene zose iti "Nimuze tujye guhahira muri ririya shyamba rigwamo imvura; turishe ubwatsi. Amapfa nashira, tuzagaruka." Ihene zose ziti "Ni uko, ejo tuzagenda." Ruhaya iti "Nyabuna murakomeze umugambi ejo muzizindure." Buracya ihene zose zirakorana, ziragenda; ishyamba zirarimena. Bigejeje nimunsi imvura iragwa. Ihene zijya gushaka aho zugama. Zibona isenga, ari rwo rutare impyisi yabagamo, ariko ihene ntizibimenye. Ruhaya izijya imbere. Impyisi izibonye iti "Murakaza neza mboga zizanye!" Ihene zose zirugama ariko zifite ubwoba. Impyisi ibonye Ruhaya yuza, irayibaza iti "Ese urarya uduki?" Ruhaya iti "Ndarya utunkucenge." Impyisi iti "Mpa nanjye numve." Ruhaya iti "Henga ngutumirize bakuzanire." Nuko Ruhaya ireba amashashi y’ihene iti "Bana banjye mwumve icyo ngiye kubatuma:Ndashaka ko mujya guca umuti wa mperezayo." Ziragenda zirahera. Haca umwanya munini. Ruhaya ibwira impyisi iti "Urabizi, natumye abana b’ibizeze. Henga nohereze izindi zijye kukuzanira utunkucenge." Ikurebera ihene z’amariza irazibwira iti "Nimugende mujye kunzanira umuti wa mperezayo." Ziragenda nazo zihera yo. Impyisi irategereza, ihebye ibwira Ruhaya iti "Ohereza izindi, za zindi zatinze." Ruhaya yari izi ko impyisi ishaka kurya abana bayo na za nyina. Niko kuyibwira iti "Henga nohereze izari zisigaye ndore, ubanza izagiye mbere imvura yazishe." Ibwira ihene z’amajigija iti "Nimuze mbatume." Ihene ziza zose. Irazibwira iti "Nimugende namwe munshire umuti wa mperezayo."Ziragenda, zigumayo. Ruhaya imara umwanya iti "Ewe, ngiye kurora aho imvura igeze maze nzihamagare zize, zatinze." Impyisi iti "Genda uzihamagare, ariko nuzibura ndakurya nta kabuza." Ruhaya iragenda, yihamagaza ubusa ibura icyayitaba. Yigira hirya, irahamagara. Irakomeza iragenda. Aho bigeze irashibura, iriruka. Impyisi biyanga mu nda, ihubuka mu isenga, ibona Ruhaya irashubera hakurya. Impyisi ishyira nzira, amaguru iyabangira ingata! Reka si ukwiruka, iraca ibiti n’amabuye! Ruhaya iza gukebuka inyuma. Uko yakabikenze, ibona Warupyisi irabutabuta mu nyuma zayo! Ikuramo na yo. Impyisi irayibwira iti "Ntunsiga, uranjwa!" Biriruka bimara imisozi, iti "Genda shahu umpenze ubwo ntuzongera kumpenda ubundi ! Habe ku manywa nkurye, habe mu gitondo nkurye. Turi kumwe na burya bwa ryari." Ruhaya na yo iti "Tyaza amenyo ngo uzarya Ruhaya." Impyisi irataha, igenda ifite umujinya, irakariye Ruhaya. Uko yibutse ibya Ruhaya, igakubita agatoki ku kandi! Itinda mu isenga ryayo, igeze aho iti "Ngiye kureba Ruhaya." Iza mu gitondo cya kare, igera ku ngo z’abantu igihe agasusuruko kamaze gukwira, maze isanga Ruhaya iziritse ku misoto y’ikigega iravuga iti "Si jye wagushyikira. Mbega noneho Ruhaya, ko nkwifatiye, urankizwa n'iki? Urambeshya iki kandi? Urabigenza ute?" Ruhaya iti "Uramaze undye uko ushaka, nta mbabazi ngusaba." Impyisi iti "Ongera umpende ubwenge nka mbere shahu we!" Ruhaya iti "Noneho wanyishyikiriye, sinjya kureba ngo mbeshye. Uranyica nta kabuza, ibyo ndabiruzi. Ariko rero wanyica wagira, ureke tubanze twivuge, ni ko abashaka kwicana bose babigenza." Impyisi iti "Ibyo na byo, ngaho ivuge, nurangiza nkwice." Ruhaya iti "Nimara kwivuga, wowe ntiwivuga se?" Impyisi iti "Wakwivuga ugiye gupfa, nkanswe jyewe ugiye kukwica!" Maze Ruhaya irivuga! "Pfuuuuu!Meeee! Meeee !" Impyisi iti "Reka nanjye nivuge rero : huuu… huuu… huu!" Abahinzi barumva, baza biruka, basanga itararangiza no kwivuga. Bayita hagati, bayivuza amahiri n'imihoro, impyisi ipfa ityo. Si jye wahera hahera umugani. Ihene zugamye mu isenga y'impyisi
Contact imigani.rw podcast
- Guest appearances
- Books guests
Based on episode analysis; this does not confirm that the show is currently accepting guests.
Host of imigani.rw podcast?
Claim your podcast to manage its listing and keep your show details accurate.
Pod Engine is an independent podcast discovery and analytics service and is not affiliated with or endorsed by this podcast. Artwork and show content belong to their owners. Full legal notice.
Explore this show
Podcast research with Pod Engine