Podcast thumbnail for imigani.rw podcast

imigani.rw podcast

Claim This Podcast

by imigani rw

3 episodes
Updated Weekly
Accepts GuestsHas SponsorsLocation 🇷🇼

Podcast Overview

Kera habayeho ...

Language

Publishing Since

8/13/2024

Reach the team behind imigani.rw podcast

Verified contact details for this show aren't on file yet — sign up to get notified when they land.

Recent Episodes

Episode thumbnail for Impyisi n'imana

October 8, 2024

Impyisi n'imana

Impyisi yari hamwe n'izindi nyamaswa, maze irebye umurizo wayo isanga utameze nk'uw'izindi. Ako kanya ifata umugambi wo kuzajya kubaza Imana icyatumye iyiha umurizo mubi kandi udasa n'uw'izindi nyamaswa.

Iryo joro ntiyasinzira; bucya yageze ku Mana. Irayibwira, iti "Nyagasani, ntiwambwira impamvu yatumye umpa umurizo utameze nk'iyindi ? Ese wabitewe n'iki?" Imana irayisubiza iti "Nyamara, ndasanga naraguhaye umurizo ugukwiriye. Ariko rero ubwo utawishimiye, ukaba ushaka urutaho, ndabanza nguhe icyo ukora maze nugaruka wagishoboye nguhindurire umurizo nguhe uwo wifuza. "

Impyisi iremera. Maze Imana ishaka igisembe cy'intama, iragifata ikizirika ku gahanga k'iyo mpyisi. Iti "Ngaho genda; ntukore kuri iki gisembe, uze kukinzanira nimugoroba."Impyisi iragenda.

Impumuro y'icyo gisembe iyitera ipfa. Irenze umusozi wa mbere amerwe aba arayishe. Ariko irihangana irakomeza. Igeze ku musozi wa kabiri, iba itangiye kukirigata. Ku musozi wa gatatu, amerwe aba arayirembeje itagishoboye kwihangana; iti "Hoshi! Izina ry'ubupyisi rirakampama! Urubwa ruruta ububwa. " Ako kanya cya gisembe ikimira bunguri.

Nimugoroba igaruka ku Mana isoni zayishe, yabuze uko yifata. Imana iyibonye iti "Cya gisembe kiri he? " Impyisi irasubiza iti "Amerwe n'inzara byanyishe, ngiye gupfa ndakirya! " Imana iti "Nuko rero! Ubwo wakiriye, ntushobore kwihangana ngo ukigarure, wowe n'izindi mpyisi zose muzahorana iteka umurizo nk'uwo." Impyisi itaha ityo, ntiyongera kubaza Imana iby'umurizo wayo; igumana uwo yari isanganywe.

Iraguha ntimugura.

Impyisi itwaye igisembesembe

Episode thumbnail for Ikirura n'umwana w'intama

September 15, 2024

Ikirura n'umwana w'intama

Umwama w’intama warashotse, ako kanya haza ikirura cyaburaniwe, cyuka ako gatama inabi.

Ikirura: Urabona ngo urantobera amazi? Ubwo bugabo wihaye urabuzira!

Umwana w’intama: Nyagasani, ntundenganye, dore aho nibereye hepfo hano. Ushatse kunywa wanywa ayo haruguru aho. Sinazanywe no gutoba amazi kandi singuteye icyugazi na gato.

Ikirura: Wayatobye .. Ziba! N’undi mwaka warantutse!

Umwana w’intama: Nkagutuka nte ntaravuka, ko n’ubu unduzi ndi ku ibere?

Ikirura : Niba atari wowe, ni mukuru wawe!

Umwana w’intama: Mukuru wanjye ntawe ngira!

Ikirura: Nuko rero ni umwe muri bene wanyu, dore ko mwese munzira. Oya ye! Kereka nihoreye!

Ikirura kegera ka gatama kiragashikuza, kikajyana mu ishyamba kukinopfora.

Ugushungura ntakuburamo inkumbi.

Episode thumbnail for Impyisi n' ihene

August 13, 2024

Impyisi n' ihene

Kera amapfa yarateye, izuba riracana, ibyatsi n’ibiti biruma, biragwengera, ibitungwa bibura icyo birya, ibintu biradogera, abantu bakajya guhaha aho imvura yagwaga.

Hakabaho ihene, ikitwa Ruhaya. Ibwira izindi hene zose iti "Nimuze tujye guhahira muri ririya shyamba rigwamo imvura; turishe ubwatsi. Amapfa nashira, tuzagaruka." Ihene zose ziti "Ni uko, ejo tuzagenda." Ruhaya iti "Nyabuna murakomeze umugambi ejo muzizindure."

Buracya ihene zose zirakorana, ziragenda; ishyamba zirarimena. Bigejeje nimunsi imvura iragwa. Ihene zijya gushaka aho zugama. Zibona isenga, ari rwo rutare impyisi yabagamo, ariko ihene ntizibimenye. Ruhaya izijya imbere.

Impyisi izibonye iti "Murakaza neza mboga zizanye!" Ihene zose zirugama ariko zifite ubwoba.

Impyisi ibonye Ruhaya yuza, irayibaza iti "Ese urarya uduki?" Ruhaya iti "Ndarya utunkucenge." Impyisi iti "Mpa nanjye numve." Ruhaya iti "Henga ngutumirize bakuzanire." Nuko Ruhaya ireba amashashi y’ihene iti "Bana banjye mwumve icyo ngiye kubatuma:Ndashaka ko mujya guca umuti wa mperezayo." Ziragenda zirahera.

Haca umwanya munini. Ruhaya ibwira impyisi iti "Urabizi, natumye abana b’ibizeze. Henga nohereze izindi zijye kukuzanira utunkucenge." Ikurebera ihene z’amariza irazibwira iti "Nimugende mujye kunzanira umuti wa mperezayo." Ziragenda nazo zihera yo.

Impyisi irategereza, ihebye ibwira Ruhaya iti "Ohereza izindi, za zindi zatinze." Ruhaya yari izi ko impyisi ishaka kurya abana bayo na za nyina. Niko kuyibwira iti "Henga nohereze izari zisigaye ndore, ubanza izagiye mbere imvura yazishe." Ibwira ihene z’amajigija iti "Nimuze mbatume." Ihene ziza zose. Irazibwira iti "Nimugende namwe munshire umuti wa mperezayo."Ziragenda, zigumayo.

Ruhaya imara umwanya iti "Ewe, ngiye kurora aho imvura igeze maze nzihamagare zize, zatinze." Impyisi iti "Genda uzihamagare, ariko nuzibura ndakurya nta kabuza." Ruhaya iragenda, yihamagaza ubusa ibura icyayitaba. Yigira hirya, irahamagara. Irakomeza iragenda. Aho bigeze irashibura, iriruka.

Impyisi biyanga mu nda, ihubuka mu isenga, ibona Ruhaya irashubera hakurya. Impyisi ishyira nzira, amaguru iyabangira ingata! Reka si ukwiruka, iraca ibiti n’amabuye!

Ruhaya iza gukebuka inyuma. Uko yakabikenze, ibona Warupyisi irabutabuta mu nyuma zayo! Ikuramo na yo. Impyisi irayibwira iti "Ntunsiga, uranjwa!" Biriruka bimara imisozi, iti "Genda shahu umpenze ubwo ntuzongera kumpenda ubundi ! Habe ku manywa nkurye, habe mu gitondo nkurye. Turi kumwe na burya bwa ryari." Ruhaya na yo iti "Tyaza amenyo ngo uzarya Ruhaya."

Impyisi irataha, igenda ifite umujinya, irakariye Ruhaya. Uko yibutse ibya Ruhaya, igakubita agatoki ku kandi! Itinda mu isenga ryayo, igeze aho iti "Ngiye kureba Ruhaya." Iza mu gitondo cya kare, igera ku ngo z’abantu igihe agasusuruko kamaze gukwira, maze isanga Ruhaya iziritse ku misoto y’ikigega iravuga iti "Si jye wagushyikira. Mbega noneho Ruhaya, ko nkwifatiye, urankizwa n'iki? Urambeshya iki kandi? Urabigenza ute?" Ruhaya iti "Uramaze undye uko ushaka, nta mbabazi ngusaba."

Impyisi iti "Ongera umpende ubwenge nka mbere shahu we!" Ruhaya iti "Noneho wanyishyikiriye, sinjya kureba ngo mbeshye. Uranyica nta kabuza, ibyo ndabiruzi. Ariko rero wanyica wagira, ureke tubanze twivuge, ni ko abashaka kwicana bose babigenza." Impyisi iti "Ibyo na byo, ngaho ivuge, nurangiza nkwice." Ruhaya iti "Nimara kwivuga, wowe ntiwivuga se?" Impyisi iti "Wakwivuga ugiye gupfa, nkanswe jyewe ugiye kukwica!" Maze Ruhaya irivuga! "Pfuuuuu!Meeee! Meeee !" Impyisi iti "Reka nanjye nivuge rero : huuu… huuu… huu!"

Abahinzi barumva, baza biruka, basanga itararangiza no kwivuga. Bayita hagati, bayivuza amahiri n'imihoro, impyisi ipfa ityo. Si jye wahera hahera umugani.

Ihene zugamye mu isenga y'impyisi

3 total episodes available

Deep-dive analytics for imigani.rw podcast

Frequently asked questions

Have a different question and can't find the answer you're looking for? Reach out to our support team by sending us an email and we'll get back to you as soon as we can.

What is imigani.rw podcast?

Kera habayeho ...

How often does this podcast release new episodes?

This podcast updates weekly.

Where can I listen to this podcast?

This podcast is available on 7 platforms including Apple Podcasts, Spotify, and more. You can also use the RSS feed directly.

Does this podcast accept guests?

Yes, this podcast regularly features guests.

Legal Disclaimer

Pod Engine is not affiliated with, endorsed by, or officially connected with any of the podcasts displayed on this platform. We operate independently as a podcast discovery and analytics service.

All podcast artwork, thumbnails, and content displayed on this page are the property of their respective owners and are protected by applicable copyright laws. This includes, but is not limited to, podcast cover art, episode artwork, show descriptions, episode titles, transcripts, audio snippets, and any other content originating from the podcast creators or their licensors.

We display this content under fair use principles and/or implied license for the purpose of podcast discovery, information, and commentary. We make no claim of ownership over any podcast content, artwork, or related materials shown on this platform. All trademarks, service marks, and trade names are the property of their respective owners.

While we strive to ensure all content usage is properly authorized, if you are a rights holder and believe your content is being used inappropriately or without proper authorization, please contact us immediately at hey@podengine.ai for prompt review and appropriate action, which may include content removal or proper attribution.

By accessing and using this platform, you acknowledge and agree to respect all applicable copyright laws and intellectual property rights of content owners. Any unauthorized reproduction, distribution, or commercial use of the content displayed on this platform is strictly prohibited.